E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Marines FC

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa kane, APR FC ifite iki gikombe yegukanye umwaka ushize igomba guhura na Marines FC ku munsi w’ejo.

APR FC yamaze kugera mu karere ka Rubavu aho igomba gukinira umukino wayo wa kane wa shampiyona na Marines FC ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu saa cyenda n’igice kuri stade Umuganda. APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma ikoreye kuri stade Umuganda ari nayo bazakiniraho mbere yo guhura na Marines FC.

Nyuma y’imyitozo isojwe kuri stade Umuganda, tuganiriye n’umutoza Petrović atubwira uko biteguye uyu mukino, ati: ku ruhande rwacu nka APR FC twiteguye neza uyu mukino, twageze inaha mbere ya sasita, twaruhutse neza nawe urabibona ko abakinnyi turi kumwe hano bose bameze neza biteguye umukino wo ku munsi w’ejo.

Dr Petrović kandi yatubwiye uko yabonye ikipe ya Marines, ati: nagize amahirwe yo kureba umukino wa Marines ubwo yakinaga na AS Kigali, icyo nakubwira n’uko ikipe ya Marines ari ikipe nziza mu byukuri, nabonye yubakiye ku bakinnyi bakiri bato, ikindi nabonye ifite ubusatirizi bwiza n’ubwo itabashije kubona amanota atatu icyo gihe, icyo nakwizeza abakunzi b’umupira n’uko ejo bazareba umukino mwiza.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.