APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na GIcumbi FC ku munsi w’ejo kuwa gatatu

Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gicumbi FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 wa shampiyona ku munsi w’ejo ku gatatu kuri sitade ya Gicumbi 15H30.

Abakinnyi bose usibye abari mu mvune, abandi bose bakaba bakoze iyi imyitozo ya nyuma, abakinnyi umutoza Petrovic atazakoresha muri uyu mukino kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston urwayi imitsi yo mukuguru, Emery Mvuyekure na Tuyishime Eric bombi bafite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, Nshuti Dominique Savio utemerewe gukina imikino ibanza, abasigaye bakaba aribo bazavamo 18 baziyambazwa muri uyu mukino.

APR FC ikaba yakoreye imyitozo ku kibuga cya Ferwafa uyu munsi saa kumi (16H00), nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Mugiraneza akaba yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino ati: umukino tuwiteguye neza nkuko dusanzwe twiregura indi mikino yose kuko amanota aba angana. Gicumbi ni ikipe nziza ifite n’umutoza mwiza kimwe n’andi makipe yandi yose ni meza, gusa icyo nakubwira n’uko twifuza cyane aya manota atatu rwose. nyuma y’imyitozo abakinnyi bakaba bahise bajya mu mwiherero bakazahaguruka ejo kuwa gatatu berekeza i Gucumbi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *