Uyu ni umunsi wa gatandatu, ikipe ya APR FC imaze ibarizwa mu karere ka Rubavu, aho yakiniye umukino wa Super Cup ndetse ikanegukana ipki gikombe, kuri ubu APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles.
Nyuma yo kwegukana igikombe cya Super Cup kiruta ibindi byose mu Rwanda, APR FC yagumye i Rubavu ikomerezayo imyitozo ndetse yemeranya n’ikipe ya Etincelles gukina umukino wa gishuti, ubu APR ikaba isoje imyitozo mbere yo guhura na Etincelles ku munsi w’ejo kuwa Gatatu saa yine (10H00) kuri stade Umuganda.
Kuri gahunda y’umutoza mukuru Dr Petrović, APR nimara gukina uyu mukino izahita igaruka i Kigali ikomereze imyitozo i Shyorongi nki bisanzwe bitegura shampiyona igomba gutangira mu mpera z’icyumweru gitaha.