E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles ku munsi w’ejo

Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league, ku munsi w’ejo ku wa kuwa Kane kuri sitade Amahoro i Remera saa 15H30.

Nyuma y’umukino APR FC yakinnye na Miroplast ndetse ikanayitsinda ibitego bibiri kubusa, yahise itangira kwitegura uyu mukino. APR FC izakina uyu mukino yagaruye umwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba Iranzi Jean Claude utaragaragaye mu mukino baheruka gukina kubera ko yari afite amakarita atatu y’umuhondo, gusa ikazakina uyu mukino idafite rutahizamu wayo Issa Bigirimana ufite imvune, abandi bose bakaba bameze neza ndetse bakaba bari no mu mwiherero.

Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Miggy atubwira uko biteguye neza uyu mukino ati: shampiyona iracyakomeje, kugeza ubu igikombe twese turimo gushaka ntikirabona nyiracyo, rero urugamba ruracyakomeye niyo mpamvu kuri twebwe buri mikino yose dusigaje ari ingenzi kuri twe, twubaha buri mukino wose, rero icyo nakubwira n’uko ejo dufite akazi gakomeye cyane, umukino dufite ejo n’ingenzi kuri twe kandi n’umukino ukomeye, Etincelles n’ikipe nziza cyane gusa turiteguye tumeze neza ntakibazo.

Miggy yakomeje yibutsa abafana ko akazi kakiri kose, ndetse agira n’icyo yongera kubasaba ati: icyo nababwira n’uko akazi kakiri kose, niyo mpamvu buri gihe nkomeza kubasaba kuza tugafatanya buri munsi, rero nabasaba kuzaza kudushyigikira nkuko basanzwe babigenza tukareba ko n’ejo byagenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.