APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo15h00′.
Nyuma y’iyi myitozo ya nyuma, twaganiriye na Rusheshangoga Michel tumubaza uko biteguye uyu mukino avugako bawiteguye neza kandi ngo banafite icyizere ko byose bigishiboka kuko hakiri iminota yindi 90′
Ati “Umukino wo ku munsi w’ejo tuwiteguye neza nta kibazo abakinnyi bose bameze neza twese turiteguye kandi twizeye ko bizagenda neza ku munsi w’ejo”.
Michel yakomeje avuga ko bafite ikizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho muri 1/4.
Ati “ Nibyo koko umukino ubanza ntabwo byatugendekeye neza nk’uko twabyifuzaga, gusa byose biracyashoboka kuko haracyari indi minota 90′ ntabwo rero twavuga ngo byararangiye byose biracyashoboka icyizere kiracyahari tugomba gukora ibishoboka byose tugakomeza muri 1/4″.
Ikipe ya APR FC izaina uyu mukino idafite, myugariro Buregeya Prince ufite ikibazo cy’imitsi yo mu itako, rutahizamu Nshuti Innocent ugomba kumara ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga ariko abandi bakaba bameze neza.