E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Muzinga ihagarariye FDNB

Ikipe ya APR FC ihagarariye RDF mu mikino ya gisirikare irimo kubera muri Kenya, isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe ihagarariye ingabo z’igihugu cy’ u Burundi.

Ikipe ya APR FC nyuma yo kwitwara neza mu mukino wayo wa mbere itsinda ikipe ya UPDF, kuri uyu wa Gatandatu saa y’ine (10h00′) zo muri Kenya arizo saa tata zzo mu Rwanda (09h00′) irakina umukino wayo wa kabiri n’ikipe ya Muzinga FC ihagarariye Force de defense nationale,
(FDNB) igisirikare cy’u Burundi.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel yavuze ko intego yabazanye batarayigeraho,bngo niyo mpamvu bo buri mukino bagomba kuwukina nk’umukino wa nyuma (final) yongeraho ko bakizirikana ubutumwa bahawe n’abayobozi mbere y’uko bahaguruka mu Rwanda.

“Ati: kuba twaratsinze umukino wa mbere nibyiza ariko ntabwo intego yatuzanye turayigeraho niyo mpamvu rero buri mukino wose kuri twebwe tugomba kuwukina nka final, ikindi kandi turacyazirikana ubutumwa twahawe n’abayobozi mbere y’uko tuza inaha rero nta kujenjeka”

Emmanuel yakomeje avuga ko bazi n’agaciro k’iyi mikino ndetse n’ihangana riba ririmo bityo ko nabo bagomba gukora ibishoboka byose bagahesha ishema igihugu ndetse n’abayobozi babizeye.

“Ati: ikindi nakubwira n’uko tuzi agaciro k’iyi mikino tuzi n’ihangana riba ririmo rero natwe tugomba gukora inishoboka byose tugahesha ishema igihugu ndetse n’abayobozi batwizeye”

Dore imikino imaze gukinwa kugeza ubu

1. Football Men
– Bu 0-4 Ke
– Ug 0-1 Rw
– Tz 7-3 Bu

2. Basketball Men
– Bu 79-75 Tz
– Rw 77-64 Ug
– Ke 66-62 SS
– Tz 54-83 Rw
– Bu 66-90 Ke

3. Volleyball Women
– Rw 3-0 Tz
– Ke 0-3 Ug
– Rw 3-0 Bu

4. Netball women
– Rw 16-66 Tz
– Bu 9-114 Ug
– Ke 38-43 Ug

Leave a Reply

Your email address will not be published.