E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isezereye Giticyinyoni mu gukombe cy’Amahoro

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatandatu nibwo isezereye Giticyinyoni yo mu cyiciro cya kabiri mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kuyitsinda ibotego 13-1 mu mikino ibiri.

Uyu mukino watangiye APR FC n’ubundi ihabawa amahirwe yo gutsinda umukino ikaba yanasezerera Giticyinyoni, ni nako byaje kugenda kuko ku munota wa 13, Itangishaka Blaise yafunguye amazamu acenze ba myugariro arekura ishoti umupira uruhukira mu nshundura byanabaye nko ngufungurira rimwe amazamu kuko ibitego byahise byisukiranya bijyamo kubwinshi. Ku munota wa 19, Sekamana Maxime nawe yaje kubona igitego, bongera ku munota wa 27 nabwo Itangishaka Blaise yongera kubona igitego cya gatatu.

APR FC yakinnye uyu mukino irusha Giticyinyoni kuko n’igice cya mbere cyarangiye APR FC ifite ibitego 5-0. Ku munota wa 34, Amran Nshimiyimana yatsinze igitego cya 4 ku mupira mwiza wari uvuye muri koroneri itewe na Sekamana Maxime. Igice cya mbere cyaje gushyirwaho akadomo nyuma y’uko ku munota wa 41 Twizerimana onesme yatsindaga igitego cya gatanu bajya kuruhuka APR FC isa naho akazi kayoroheye kuko ubwo byasabaga Giticyinyoni ibitego icyenda kugira ngo ibe yasezerera APR FC.

Igice cya kabiri APR FC yagitangiye ikora impinduka Amran Nshimiyimana asimburwana Butera Adrew, nabwo APR FC itangira irusha Giticyinyoni ntibyanatinze ku munota wa 53, Twizerimana Martin abonera APR igitego cya 6, abasore ba Petrović ntibanyuzwe nibyo bitego kuko no ku munota wa 62 Ntalibi steven yanze kuviramo aho nawe atsinda igitego cya 7 kuri penarite nyuma yo gutegera Onesme mu rubuga rw’amahina maze penarite iterwa neza na Steven.

Ku munota wa 66 umukino wahise uhagarikwa n’abasifuzi kuko imvura yaguye ari nyinshi cyane amazi yuzura ikibuga umupira ntubashe gutemberezwa neza mu kibuga. Gusa ntibyatize cyane nyuma y’uko imvura igabanutse ndetse n’amazi akagabanuka mu kibuga, umukino waje gukomeza hakinwa iminota 24 yari isigaye maze ku munota wa 71, Twizerimana Onesme atsinda igitego cya 8 maze Nshuti Innocent winjiye mu kibuga asimbuye Herve atsinda igitego cya 9 umukino urangira ari ibitego 9-0.

APR FC isezerera Giticyinyoni iyitsinze ibitego 13-1 mu mikino yombi mugihe umukino wabanje APR yari yatsinze ibitego 4-1. Nyuma y’uyu mukino APR FC irakomeza imyitozo ku munsi w’ejo ku cyumweru saa kumi (16H00) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.