E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isezerewe na Club Africain muri Total CCL

APR FC isezere muri Total CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Club Africain ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia kuri Stade de Rades uyu munsi.

Ku basore ba APR FC ikizere cyari cyose mbere y’uko uyu mukino utangira, gusa cyaje kuyoyoka ubwo batsindwaga igitego cya gatatu. Nyamara imintona 45 ya mbere, APR FC yabonye uburyo bwinshi bwari kuba bwayifashije gutsinda mbere.

Club Africain niyo yafunguye amazamu ku munota wa 9′ gitsinzwe na Bilel, abasore ba Jimmy Mulisa ntibaciwe intege n’iki gitego, ahubwo nabo bahise bataka babasha kubona amahirwe y’igitego ubwo Muhadjiri yagerwaga mu rubuga rw’amahina umusifuzi akanzura ko ari penarite ya APR maze Muhadjiri ayitera neza ahesha APR kujya kuruhuka inganya na Club Africain 1-1

Ibintu byaje guhinduka mu gice cya kabiri ubwo ku munota wa 63′ Derrick yatsindaga igitego cya 2. Jimmy Mulisa yagerageje gukora impinduka zitandukanye ashakisha ibyamuha ibisubizo azanamo Savio ndetse na Maxime, ariko amahirwe ya APR arushijeho kuyoyoka ubwo Emmanuel Imanishimwe yitsindaga igitego cya 3 agerageza gukiza izamu birangira APR isezerewe.

Nyuma yo gusezererwa muri Total CAF Champoins Laegue, APR FC irahaguruka muri Tunisia ku munsi w’ejo kuwa Gatatu 16h30′ izagere mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa Kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published.