Ikipe y’ingabo z’igihugu isezerewe muri Total CAF Confederation Cup na RS Berkane yo muri Morocco ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Mu mukino ubanza, APR FC yari yanganyije na RS Berkane i Kigali 0-0, gusa mu mukino wo kwishyura Berkane ibasha gutsinda ibitego bibiri mu gihe ikipe ya APR FC ariyo yafunguye amazamu ku munota wa 43′ gitsinzwe na Byiringo Lague, naho ibitego bya Berkane byatsinzwe ku munota wa 75′ na 81′
Nyuma y’umukino APR FC ikaba igiye kugaruka i Kigali gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona, dore ko inafite umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona na Bugesera tariki 12 Ugushyingo.