E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isezerewe muri CAF CL

Ikipe y’ingabo z’igihugu isezerewe na US Monastir yo muri Tunisia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi, ubanza n’uwo kwishyura.

APR FC yari yatsindiye US Monastir i Huye igitego 1-0 ntibyashobotse ko irinda igitego kimwe yari izigamye bituma isezererwa.

US Monastir yaje yahinduye imikinire ugereranyije n’uko yakinnye mu mukino ubanza, ku kibuga cyayo cya Mustapha Ben Jannet Monastir yari ikipe yihutaga, ihanahana neza kandi ibonana neza mu kibuga hagati, ndetse no kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu.

Hakiri kare ku munota wa 5′ gusa US Monastir yari imaze gufungura amazamu igitego cyatsinzwe na  Zied Aloui, ku munota wa 27′ w’umukino Housem Teka yabonye igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Igice cya kabiri APR FC yahise ikora impinduka aho Mugunga Yves yasimbuwe na Niyibizi Ramadhan naho Rwabuhihi Placide asimburwa na Manshimwe Djabel, binatuma bahindura umukino batangira guhanahana, ariko baje gutsindwa igitego ku munota wa 67′ cya Omar Bouraoui, gusa abasore ba Adil ntibacitse intege kuko bakomeje guhatana no gushaka igitego ariko umikino urangira ari ibitego 3-0 APR FC iba isezerewe muri CAF CL 2023.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izagaruka mu Rwanda aho izahaguruka muri Tunisia ku munsi w’ejo kuwa Mbere igere ikigali kuwa Kabiri n’ubundi ikazakora urugendo nk’urwo yakoze iza muri Tunisia.