E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irerekeza i Rubavu kuri uyu wa Kane

Ku munsi w’ejo kuwa Kane, ku isaha ya mbiri (08H30) nibwo ikipe ya APR FC izaba ihagurutse inaha mu mugi wa Kigali yerekeza mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba aho igiye gukomereza gahunda y’imyitozo yitegura Mukura VS.

Nkuko tubikesha gahunda y’umutoza Dr Petrović, ndetse nkuko nawe yabitwemereye, ko guhera ku munsi w’ejo kuwa Kane, APR FC izakomereza gahunda y’imyitozo yayo i Rubavu mbere yo guhura na Mukura VS mu mukino wa Super Cup kuri uyu wa Gatandatu. Dr Petrović akaba yavuze ko bahisemo kugenda kare kugira ngo bibafashe kwitegura uyu mukino, gusa tukaba twanamubajije uko abasore be bameze nyuma y’irushanwa ryaAgaciro Developement Fund Tournament

Ati: abasore bameze neza, nibyo koko irushanwa rya Agaciro Developement Fund Tournament ntibyagenze neza nkuko twe twabyifuzaga, ariko ubu ibyo twabirengeje ingohe icyo tureba ubu ni umukino wa Super Cup uzaduhuza na Mukura VS. Ehhhh twahisemo kugenda kare kugira ngo turusheho gukoresha igihe neza twitegura uyu mukino, abakinnyibashire umunaniro bakore imyitozo bameze neza ndetse bizanabafashe ku munsi w’umukino.

Umutoza Petrović arahagurukana abasore be bose ukuyemo umunyezamu Ntalibi Steve umaze iminsi arwaye marariya, naho abandi bose uko ari 26 bakaza kwerekeza i Rubavu bakahakorera imyitozo iminsi ibiri mbere yo guhura na Mukura VS.

Leave a Reply

Your email address will not be published.