Nyuma yo gutsinda Kirehe FC ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, APR FC irerekeza i Rubavu kuri uyu wa Gatanu aho igomba guhura na Marines FC kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n’igice.Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa kane, APR FC ikaba igomba gusura ikipe ya Marines FC kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n’igice kuri stade Umuganda. APR FC ikaba iri buhaguruke saa tatu yerekeza i Rubavu aho igomba kumara iminsi itanu kuko izagumayo ikazavayo imaze gukina na Etincelles kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Tubibutse ko kuva shampiyona yatangira, ikipe ya APR FC itaratsindwa n’umukino n’umwe, cyangwa ngo inanganye, mu mikino itatu imaze gukinwa APR ikaba ifite amanota icyenda yose. Petrović akaba ari buhagurukane abakinnyi 23 barimo Rusheshangoga Michel.