Nyuma yo kunganya na Police fc mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro, APR FC uyu munsi saa 15H30 iratangira kwitegura umukino wo kwishyura wa ¼ n’ubundi uzabahuza na Police fc kuri uyu wa kane kuri stade Amahoro.
APR FC ifite iki gikombe yegukanye umwaka ushize ndetse inashaka kukisubiza, ifite umukino ukomeye kuri uyu wa Kane, ari nayo nzira igana muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro kuko umukino ubanza, wasize aya makipe yombi anganyije akaba agomba kwisobanura mu mukino wo kwishyura kuri uyu wa Kane kuri stade Amahoro i Remera.
APR FC yakinnye umukino ubanza idafite bamwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba ndetse banasanzwe babanzamo kubera imvune, ariko inkuru nziza ku bakunzi ba APR, n’uko mu mukino wo kwishyura myugariro Nsabimana Aimable ndetse na Emmanuel Imanishimwe, aba bombi bazagaragara muri uyu mukino. APR ikaba iri bukore imyitozo uyu munsi saa 15H30 i Shyorongi.