Nyuma yo kwimirwa na Mukura VS kugera ku mukino wa nyuma mu mukino w’igikombe cy’Amahoro 2018, APR FC uyu munsi saa 15H30 iratangira kwitegura umukino w’umwanya wa gatatu uzabahuza na Sunrise kuri iki cyumweru kuri stade ya kigali i Nyamirambo.
APR FC ifite iki gikombe yegukanye umwaka ushize ndetse yanashaka kukisubiza, ariko biza kurangira ihagaritswe na Mukura VS amahirwe yo kukisubiza yayoyotse kuri uyu wa Gatatu ubwo yanganyaga na Mukura 1-1 nyamara yarasabwaga gutsinda uyu mukino.
APR FC nyuma yo gusezererwa na Mukura VS, ikaba igomba gukinira umwanya wa Gatatu na Sunrise kuri iki cyumweru saa 15H30 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. APR ikaba iri butangire kwitegura uyu mukino uyu munsi aho bari bukore imyitozo uyu munsi saa 15H30 i Shyorongi.