E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC iratangira ihura na Etincelles mu Agaciro Developement Fund Tournament”

Irushanwa ngarukamwaka rya “Agaciro Developement Fund Tournament” rizahuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu byamaze kumenyekana igihe rizatangirira.

Irushanwa rya “Agaciro Developement Fund Tournament” rizatangira tariki ya 28 Nzeri 2018 risozwe tariki ya 30 Nzeri 2018, rizahuza APRFC yabaye iya mbere muri shampiyona ishize, As Kigali yabaye iya kabiri, Rayon Sports yabaye iya gatatu ndetse na Etincelles yabaye iya kane.Ushinzwe gutegura iyi mikino, mu kiganiro n’abanyamakuru ko yatangaje iyi mikino yose izabera kuri stade amahoro I Remera ,aho umukino wa mbere uzahuza APR na Etincelles uzaba saa cyenda mu gihe uwa As Kigali na Rayon ukazaba kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amakipe azatsindwa ku munsi wa mbere azahura ku cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018 ahatanira umwanya wa gatatu kuva saa saba , mu gihe umukino wa nyuma uzahuza amakipe yastinze ku munsi wa mbere azahura kuva saa cyenda z’amanywa.

Uretse kuba buri kipe muri aya ane azakina iyi mikino yarahawe miliyoni 2 zo kuyifasha kwitegura irushanwa uretse Etincelles yahawe 3 bitewe n’uko ituruka kure, hazanatangwa n’ibihembo k’umukinyyi uzatsinda ibitego byinshi ndetse n’uzitwara neza, batemberezwa muri Rwandair mu bihugu igeramo.

Ibindi bihembo bakazatangwa bitewe n’uko amakipe azakurikirana aho ikipe izatwara igikombe izahembwa miliyoni 2, ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni imwe naho iya gatatu ihabwe ibihumbi magana atanu.

Mu bijyanye n’imyinjirire muri iri rushanwa, abafana bazinjira kuri iyi mikino bazishyura, muri VVIP ni ibihumbi 10,000, muri VIP ni ibihumbi 5000, ahatwikiriye n’ahasigaye hose ni 1000.

Leave a Reply

Your email address will not be published.