E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo yitegura Kiyovu Sports

Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa gatatu na Kiyovu Sports uzakinwa kuwa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza saa cyenda z’umugoroba kuri Stade ya Kigali.

Imikino ibiri ya mbere yagombaga guhuza APR FC na Musanze FC tariki ya 4 ndetse na Gorilla FC tariki ya 8 Ukuboza yarasubitswe.

APR FC yagarutse i Kigali ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza, ivuye muri Kenya aho yasezerewe na Gor Mahia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league.

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri
Ikipe yagarutse i Kigali ku Cyumweru ivuye muri Kenya

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *