E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo uyu munsi yitegura Muhanga

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere ni mugoroba saa cyenda n’igice (15h30′) nyuma yo guhabwa ikiruhuko cy’umunsi umunsi umwe gusa umutoza Zlatko yari yahaye abasore be.

Nyuma yo gukura amanota atatu i Gucumbi, ikipe ya APR FC iratangira kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Muhanga FC tariki 18 Gicura kuri stade ya Muhanga mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere. Umutoza Zlatko n’abasore be bakaba bari busubukure gahunda y’imyitozo kuri uyu wa Mbere saa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi.

Tubibutse ko umukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe yombi hari tariki 06 Mutarama uyu mwaka kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, icyo gihe APR FC yatsinze Muhanga ibitego 2-1.

APR FC ikaba ikomeje kurwana n’amahirwe yo kugumana igikombe cya shampiyona, mu gihe hasigaye imikino itatu gusa kugira ngo shamiyona irangire, kugeza ubu APR FC ikaba iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.