Nyuma yo kudahirwa n’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona itsindwa na Rayon Sports ibitego 1-0, APR FC iratangira uyu munsi kwitegura umukino uzayihuza na Bugesera FC.
kuri uyu wa Mbere saa tatau (09h00′) nibwo APR FC itangira imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona uzayihuza na Bugesera FC mu mpera z’iki cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nkuko tubikesha gahunda y’umunya Serbia Zlatko Krmpotić utoza iyi kipe, uyu munsi barakorera imyitozo mu byuma byongera imbaraga (gym) i Nyarutarama saa tatu (0900′) ndetse na saa cyenda n’igice(15h30′) i Shyorongi
Iyi myitozo ikaza kwitabirwa n’abakinnyi bose yaba abakinnye n’abatarakinnye kuwa Gatandatu.
Irebere mu mashusho igitego APR FC yatsinzwe na Rayon Sports.