E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa mbere

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere ku isaha ya saa y’ine (10h00′) nyuma yo guhabwa ikiruhuko cy’umunsi umunsi umwe gusa umutoza Zlatko yari yahaye abasore be.

Nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga, ikipe ya APR FC iratangira kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Espoir tariki 25 Gicurasi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere. Umutoza Zlatko n’abasore be bakaba bari busubukure gahunda y’imyitozo kuri uyu wa Mbere saa y’ine (10h00′) i Shyorongi.

Tubibutse ko umukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe yombi hari tariki 11 Mutarama uyu mwaka kuri stade ya Rusizi, icyo gihe APR FC yatsinze Espoir igitego 1-0.

APR FC ikaba ikomeje kurwana n’amahirwe yo kugumana igikombe cya shampiyona, mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa kugira ngo shamiyona irangire, kugeza ubu APR FC ikaba iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.