Ikipe ya APR FC irasubukurura imyitozo kuri uyu wa Mbere sa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi yitegura CECAFA Kagame Cup 2019, nyuma y’ikiruhuko cy’icyumweru kimwe umunya Serbia Zlatko Krmpotić utoza iyi kipe yari yahaye abasore be.
Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rigomba gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga tariki 06 rizabera inaha mu Rwanda, APR FC kimwe nandi makipe azitabira iri rushanwa, ikaba igiye gutangira kwitegura iri rushanwa.
Nyuma y’uko amakipe 16 yemeje ko azitabira irirushanwa rya CECAFA Kagame Cupe 2019, aya amakipe yashyizwe mu matsinda ane (4) buri tsinda rigizwe n’amakipe ane bityo amakipe 16 akaba ariyo azaba ahatanira igikombe gifitwe na Azam FC yo muri Tanzania.
Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rizakinwa n’amakipe 16 mu matsinda ane akinire kuri sitade enye arizo; Stade Huye yo mu karere ka Huye, Stade Umuganda yo nukarere ka Rubavu ndetse na Stade ya Kigali yo mu mugi wa Kigali.
Mu buryo amakipe yashyizwe mu matsinda, ikipe ya APR FC iri mu itsinda rya kane (C) aho iri kumwe n’ikipe yo muri Zambia, Uganda ndetse na Somalia.
Guhera kuri uyu wa Mbere APR FC igiye gutangira kwitegura iri rushanwa ribura ibyumweru bibiri kugira ngo ritangire.