Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Werurwe, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi irindwi umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Rutsiro, umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi irindwi, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere .
Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero nyuma yo gupimwa Covid 19, bitegura imikino ya ⅛ y’Igikombe cy’Amahoro igomba gukomeza kuva tariki ya 4 Mata 2022