Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Werurwe, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Gasogi, umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere .
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 13 Werurwe aho izakirwa n’ikipe ya Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Huye saa cyenda zuzuye.