E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kane yitegura Gasogi

Ikipe ya APR FC irasubukura imyitozo kuri uwa Kane yitegura Gasogi,  nyuma y’icyiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Mohammed Adil Elade yari yahaye abasore be nyuma yo kunganya na Gicumbi.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa cumi na gatatu , ikipe ya APR FC ikaba igomba kwakira ikipe ya Gasogi kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda.

Nk’uko tubikesha gahunda y’umutoza, uyu munsi barakora rimwe saa kumi 16h00 ejo nabwo bakore rimwe saa kumi 16h00 ari nayo myitozo ya nyuma bitegura uyu mukino.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 28 mu gihe Gasogi izaba ari umushyitsi kuri uwo munsi yo iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published.