E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kane yitegura AS Muhanga

Nyuma yo gukura amanota atatu y’umunsi wa kane wa shampiyona i Rubavu, Adil Mohammed Erradi n’abasore be barasubukura imyitozo kuri uyu wa Kane saa cyenda i Shyorongi aho basanzwe bakorera imyitozo.

Shampiyo y’icyiciro cya mbere irakomeza mu mpera z’iki cyumweru igeze ku munsi wayo wa gatanu, ikipe ya APR FC ikaba izakira ikipe ya AS Muhanga ku Cyumweru tariki 27 uku kwezi saa cyenda kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umutoza Mohammed Adil akaba yari yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe nyumabyo kuva i Rubavu bakaba bari busubukure imyitozo uyu munsi bitegura ikipe ya Muhanga.

Tubibutse kugeza ubu ikipe ya APR FC ariyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 10 mu gihe AS Muhanga bazahura yo iri ku mwanya wa 8 n’amanota 5

Leave a Reply

Your email address will not be published.