Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Etoile de l’Est, umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri .
Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero, bitegura umukino wo kwishyura wa ¼ y’Igikombe cy’Amahoro, aho bazakira ikipe ya Marines FC kuri uyu wa Gatatu.