Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mata, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Marines FC, umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri .
Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero, bitegura umukino ubanza wa ¼ y’Igikombe cy’Amahoro, aho nubundi bazakirwa na Marines FC kuri uyu wa Gatatu.