Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Mohamed Adil yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino wa gicuti ikipe ya APR FC yakinnye na Gorilla, umutoza Mohamed Adil yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri yuma yo gupimwa Covid 19.
Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero bitegura umukino wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Etincelles kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Umuganda.