E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu


Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri umutoza Mohamed Adil yari yahaye abasore be.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Bugesera FC, umutoza Mohamed Adil yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi ibiri, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gupimwa Covid 19.

Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero bitegura umukino wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Marines FC kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Umuganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.