Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kamena, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino wa gishuti ikipe ya APR FC yakinnye na Gasogi Utd ikayinda ibitego 3-1, Umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi ibiri, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu 15h45′
Nyuma yo gupimwa Covid 19, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero, bitegura umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona aho bazakira ikipe ya AS Kigali tariki 13 Kamena saa cyenda (15h00) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.