E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ine umutoza Mohamed Adil yari yahaye abasore be.

Nyuma y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Rutsiro, umutoza Mohamed Adil yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi ine, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu.

Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero, bitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona igomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru, aho iyi kipe izatangira icakirana na Gicumbi FC .

Leave a Reply

Your email address will not be published.