Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ w’igikombe cy’Amahoro ikipe ya APR FC yakinnye na Rayon Sport ikanayisezerera ku ntsinzi y’ibitego 2-1, Umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu.
Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero, bitegura umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona aho bazakirwa na Gorilla FC kuri uyu wa Mbere sasita n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo (12h30)