Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi itatu umutoza Mohamed Adil yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Musanze ikanayitsinda ibitego 2-0, umutoza Mohamed Adil yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi itatu, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri iki Cyumweru.
Nyuma y’icyo kiruhuko, ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igomba gusubira mu mwiherero ikanasubukura imyitozo ariko idafite abakinnyi batanu bahamagawe mu ikipe y’igihugu ndetse n’abagifite imvune.