Nyuma yo kwitwara neza mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona itsinda Gorilla FC, ikipe y’ingabo z’igihugu irakomeza imyitozo kuri uyu wa Mbere yitegura umukino uzayihuza na AS Muhanga kuwa Gatatu.
Ni umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ugomba kubera mu karere ka Muhanga, aho ikipe ya APR FC izaba yasuye AS Muhanga mbere y’uko yerekeza mu karere ka Bugesera kuwa Gatandatu gukina na Bugesera FC umukino w’uminsi wa gatatu ari nawo uzasoza imikino ibanza.

Tubibutse ko kugeza ubu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ariyo iyoboye urutonde n’amanota atatu mu itsinda ryayo rya A, nyuma y’uko umukino wagombaga guhuza Bugesera FC na AS Muhanga usubitswe.
Mohamed Adil n’abasore be bakaba bagiye gukomeza imyitozo kuri uyu wa Mbere nk’uko tubikesha gahunda y’umutoza, bakaba bari bukore mu gitondo saa tatu(09h00) abakinnyi bose kugeza ubu bakaba bameze neza.