E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irakomeza imyitozo uyu munsi 16h00′ i Shyorongi

APR FC irakomeza imyitozo kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya saa kumi (16h00′) yitegura umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya APR FC niyo yakiriye umukino ubanza kuri uyu wa Kane gusa ntiyabashije guhirwa n’uyu mukino kuko yaje gutsindwa igitego kimwe kubusa gusa hakaba hakiri amahirwe kuko hakiri umukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru.

Ikipe ya APR FC ikaba isabwa ibitego bibiri ku busa cyangwa igitego kimwe ku busa bakaba bakizwa naza penalite kugira ngo ibashe gukomeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya APR FC ikaba iri bukore imyitozo ibanziriza iya nyuma uyu munsi saa kumi (16h00′) i Shyorongi nk’ibisanzwe, ikazakora imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu mbere yo guhura na AS Kigali ku Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published.