E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irakomeza imyitozo kuri uyu wa Gatatu 

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino itandatu yo mu matsinda, ikipe y’ingabo z’igihugu irakomeza imyitozo kuri uyu wa Gatatu yitegura imikino izayihuza n’amakipe umunani yazamutse mu matsinda yose.

Nyuma yo gutsinda Gorilla FC mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A, umutoza Mohamed Adil yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe bakaba bagomba gukomeza imyitozo uyu munsi kuwa Gatatu saa cyenda.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ikaba itaramenya ikipe izazamukana nayo mu itsinda ryayo kuko ikipe ya Bugesera FC ndetse na AS Muhanga zifitanye umukino w’ikirarane kuri uyu wa Kane, nyuma y’uwo mukino akaba aribwo hazamenyekana ikipe izazamukana na APR FC.

Ikipe ya APR FC ikaba yaratsinze imikino yayo yose  yo mu matsinda,Imikino y’amakipe 8 yazamutse ikaba izatangira Ku cyumweru.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.