E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irakira Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu

Mu gihe shampiyona yabaye isubitswe kugira ngo ikipe y’igihugu ikine imikino wa gicuti, ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura shampiyona, ikaba igomba gukina umukino wa gicuti na Kiyovu Sports mu rwego rwo kunoza no guhuza imyiteguro ya shampiyona.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igiye gukina umukino wa gicuti kuri uyu wa Gatandatu na Kiyovu Sports ku kibuga cya Shyorongi nyuma y’uko isubukuye imyitozo kuwa Gatatu nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ine umutoza Adil yari yahaye abasore be.

Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona aho izasubukurwa tariki 10 Kamena aho izakirwa na Bugesera FC ku kibuga cya Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *