E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irakina umukino wa gishuti uyu munsi n’Intare 15h30′ i Shyorongi

Nyuma y’icyumweru cyose ikora imyitozo, APR FC irakina umukino wa gishuti ni Intare yo mu cyiciro cya kabiri uyu munsi kuwa Kabiri saa cyenda n’igice 15h30′ ku kibuga APR isanzwe ikoreraho imyitozo i Shyorongi.

Ikipe ya APR FC ifite abakinnyi icumi mu ikipe y’igihugu Amavubi irimo kwitegura umukino ifitanye na Les Eléphants za Côte d’Ivoire mu mpera z’uku kwezi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera mu Misiri muri Kamena, byanatumye imikino yayo ya shampiyona y’umunsi wa 21 n’uwa 22 isubikwa kubera umubare munini w’abakinnyi iyi kipe ifite mu ikipe y’igihugu.

Uyu munsi Zlatko n’abasorebe baka bari bukine n’Intanre umukino wa gishuti nkuko uyu munya Serbia utoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu yabidutangarije. Ati: tumaze icyumweru cyose dukora imyitozo nibyiza, ariko tugomba no gukina imikino ya gishuti kuko abakinnyi bagomba gukomeza bameza neza kugira ngo bizadufashe muri shampiyona ubwo tuzaba twongeye gukina, niyo mpamvu rero twasabye Intare umukino wa gishuti.

APR FC iheruka gukina umukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 ubwo yatsindaga Etincelles tariki ya 09 uku kwezi, kuva icyo gihe nta mukino n’umwe irongera gukina ahubwo bakoraga imyitozo kuva icyo gihe. Umutoza Zlatko nkuko yabidutangarije mu nkuru zacu z’ubushize ko bazakomeza imyitozo ariko bakazanakinamo imikino ya gishuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published.