E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irakina umukino wa gishuti na Gasogi United kuri iki Cyumweru

Nyuma yo gusubukura imyitozo yitegura imikino ya ibiri shampiyona isigaya ndetse n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC irakina undi mukino wa gishuti na Gasogi United kuri iki Cyumweru 10h30′ ku kibuga cya Shyorongi.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Gollira ikayinda ibitego 2-1, Umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi irindwi, bakaba barasubuye imyitozo kuri uyu wa Mbere, imyitozo irimo gukorwa n’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza neza imyiteguro y’imikino ibiri ya shampiyona isigaye ndetse n’igikombe cy’Amahoro, Umutoza Adil Mohammed n’abasore be bakaba bagiye gukina na Gasogi United umukino wa gishuti kuri iki Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published.