Nyuma y’iminsi itatu yari imaze ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba, APR FC irerekeza i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo kuri iki Cyumweru gukina na AS Muhanga umukino wa gishuti uzatangira saa sita (12H00) kurri stade ya Muhanga.
APR FC imaze ibyumweru bibiri itangiye imyitozo nyuma y’ibiruhuko, kuva batangiye imyitozo bari batarakinaho umukino n’umwe yaba uwa gishuti cyangwa undi uwo ariwo wose. Ku munsi w’ejo ku Cyumweru ku isaha ya moya (07H00) nibwo ikipe ya APR FC izaba ihagurutse mu karere ka Nyagatare yerekeza mu karere ka Muhanga ari naho bazakinira.
Dr Petrović umutoza mukuru wa APR FC, yavuze ko uyu mukino uzagira kinini cyane ubasigira nka APR. Ati: tumaze ibyumweru bibiri twitoza, niyo mpamvu twasabye AS Muhanga ko twakina umukino wa gishuti kugira ngo turebe uko duhagaze kuva dutangiye imyitozo, ikindi uyu mukino uzafasha abakinnyi bacu bari bagenda bava mu mvune kuba bagaruka neza ndetse n’abashyashya kumenyerana nabo bahasanze nicyo ahanini imikino nkiyi ya gishuti ifasha.