Nyuma y’iminsi itatu gusa APR FC itsinze Sunrise ibitego bine, itsinze Musanze FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa cumi n’umwe wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, irushaho kwanikira andi makipe ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 27
Ni umukino APR FC niyo yari yakiriye Musanze FC ku kibuga cya Nyamirambo ku isaha ya saa 15:00’ APR FC niyo yatangiye isatira cyane ishakisha igitego hakiri kare, ndetse biza no kuyihira ku munota wa 6′ ubwo Usengimana Dany yafunguraga amazamu ku mupira ahawe na Manishimwe Djabel.
APR FC yakomeje kwataka cyane ishaka ikindi gitego, maze ku munota wa 11′ Byiringiro Lague ashyiramo icya kabiri nyuma yo gucenga ba myugariro batatu ba Musanze umupira awuboneza neza mu rushundura.
Ku munota wa 15′ nabwo Byiringiro Lague yazaamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo awuzana mu rubuga rw’amahina umunyezamu Gad awufashe arawurekura usanga Djuma Nizeyimana umucenze awugeza mu rushundura mbere y’uko Manishimwe Djabel ashyiramo icya gatatu lu munota wa 42′ amakipe yombi ajya kuruhuka ari 4-0.
Igice cya kabiri nabwo APR FC yatangiye isatira cyane ishakisha ibindi bitego aei nako Mohammed Adil Erade agenda akora impinduka zitanduka kwikubitiro yakuyemo Dany ashyiramo Mugunga Yves, Butera nawe yinjiramo asimbuye Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Rwabuhihi Placide winjiyemo asimbuye Manishimwe Djabel.
Nyuma y’izi mpinduka zitandukanye, APR FC yakomeje kwataka cyane ariko ba myugariro ba Musanze babasha kwimira neza izamu ryabo. Ku munota wa 74′ kapite Manzi Thierry yaje gutsinda igitego cya gatanu ku mupira mwiza wari utewe na Bukuru usanga Manzi ari wenyine atsinda igitego n’umutwe.
Gutsinda uyu mukino byatamye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 ndetse n’umubare w’ibitego izigamye biriyongera biba 17. Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura ikipe ya Gicumbi bazahura nayo mu cyumweru gitaha.