Mu rwego rwo kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup, ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gishuti na Interforce FC iyitsinda ibitego 7-0.
Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Kicukiro saa 15:30′, APR FC yakinishije abakinnyi bayo bashya iheruka kugura. APR FC ikaba yaje kunyagira ikipe ya Interforce FC ibitego 7 ku busa.
Ibitego bya Sugira Ernest ku munota wa 20 na 51, Danny Usengimana ku munota wa 10, Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 36, Byiringiro Lague ku munota wa 41 Ngabonziza Gile na Muganga Yves ku munota wa 88 ni bo batsindiye APR FC. Umukino waje kurangira ari 7-0.
Jimmy Mulisa yagiye akora impinduka zitandukanye, Rwabugiri Umar, Manishimwe Djabel, Hakizimana Muhadjiri, Niyonzima Ally na Danny Usengimana hinjiramo Ntwari Fiacre, Nkomezi Alex, Niyonzima Olivier Sefu, Mushimiyimana Mohammed na Byiringiro Lague.
Sugira Ernest asimburwa na Muganga Yves, Buteera Andrew aha umwanya Ngabonziza Gile.