Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino ubanza wa TOTAL CAF Confederation Cup na RS Berkane yo muri Marocco amakipe yombi anganya igitego 0-0.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa cyenda, ikipe y’ingabo z’igihugu y’abakinnyi b’Abanyarwanda gusa yihariye umupira cyane ndetse inabona uburyo bwinshi butandukanye bwari kuyiha ibitego ariko ntabyakundira abasore ba Adil Mohamed bayoboye umukino kubona intsinzi.
Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yatangiye ikora impinduka Mugunga Yves yasimbuye Bizimana Yannick, Ishimwe Anicet asimbura Mugisha Gilbert, mu zindi mpinduka zabaye ni Byiringiro Lague winjiye mu kibuga asimbuye Kwitonda Alin wagize imvune, na Nsanzimfura Keddy asimbura Rwabuhihi Placide.
Nyuma y’uyu mukino ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yasubiye mu mwiherero gukomeza imyitozo yitegura imikino ya shmpiyona ndetse n’umukino wo kwishyura.