Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona n’ikipe ya Rayon Sports amakipe yombi anganya 0-0.
Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice ikipe ya APR FC yatangiye yiharira umupira cyane ndetse inabona uburyo bwinshi butandukanye bwari kuyiha ibitego ariko ntibyakundiye abasore ba Adil Mohamed ntibabasha kubona intsinzi.
Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye aho Jacques Tuyisenge yasimbuwe na Bizimana Yannick, mu zindi mpinduka zabaye ni Mugisha Gilbert wasimbuwe na Ishimwe Anicet mu gihe Mugunga Yves yinjiye mu kibuga asimbuye Manishimwe Djabel
Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga kuwa Gatandatu tariki 5 Werurwe ikina umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona na Gasogi kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.