
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino w’ikirara cy’umunsi wa 3 wa shampiyona na Police FC aho unukino urangiye amakipe yombi anganyije 1-1
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, amakipe yombi yatangiye ahanahana neza ariko umupira ukinirwa hagati cyane amakipe arimo kwigana ari nako banyuzamo batakana gusa ntibyatinze kuko ku munota wa 6′ APR FC yaje kubona igiteho gitsinzwe na Ishimwe Christian, igitego cyaje kwishyurwa ku munota wa 68′
Ikipe ya APR FC izasubira mu kibuga tariki 05 Ugushyingo 2022 aho izakira ikira ikipe ya Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyaneda zuzuye ( 15h00)



