E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC inganyije na Police fc mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro

APR FC ifite igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize, yanganyije na Police FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatanu kuri stade ya Kicukiro.


APR FC niyo yatangiye yataka cyane yotsa igitutu Police ishaka igitego, ndetse ibona amahirwe akomeye cyane ku munota wa gatandatu, ku mupira wari utewe na Iranzi Jean Claude n’umutwe, ariko myugariro wa Police Fiston Munezero arahagoboka abasha gukiza izamu rye.

Petrović umutoza wa APR yakomeje gusaba abahungu be kugerageza kubyaza umusaruro uburyo bwiza bagiye babona cyane cyane nka Iranzi, Muhadjili ndetse na Fiston, dore ko bagiye babona uburyo bwiza kandi bwinshi, ariko bakomeza kugorwa no kuboneza mu rushundura, kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri, APR nabwo yatangiye yataka cyane ariko na Police nayo yanyuzagamo ikataka, ariko APR yagiye ibona uburyo bwinshi kandi bwiza, gusa bakomeza kunanirwa kububyaza umusaruro. Ibi byatumye Petrović afata umwanzuro wo gukuramo Nkinzingabo Fiston ashyiramo Byiringiro Lague.

Kuzanamo Lague byongereye imbaraga mu busatirizi bwa APR FC, kuko Lague yagoye cyane ba myugariro ba Police fc. Uku kwatakwa cyane na APR byaje kuviramo Police kubona ikarita y’umutuku yahawe Munezero Fiston nyuma yo gukubita Muhadjili umutwe, bituma basoza umukino ari abakinnyi icumi. Aya makipe yombi akaba agomba gukina umukino wo kwishyura icyumweru gitaha tariki ya 26 Nyakanga kuri stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.