Ubwo hari mu mukino wa cumi wa gicuti, APR FC yakinaga yitegura guhura na Gormahia yo mu gihugu cya Kenya mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, ikipe y’ingabo z’igihugu inganyije na Musanze FC igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali.
Ni umukino waranzwe ko guhanahana mu kibuga hagati ku mpande zombi by’umwihariko mu gice cya mbere cy’umukino.
Umupira ugitangira ku munota wa kabiri gusa, rutahizamu Nizeyimana Djuma yabonye uburyo bwari bufungure amazina ariko ku bw’amahirwe make ateye umupira ica ku ruhande rw’izamu.
Rutahizamu wa APR FC Nizeyimana Djuma kandi yongeye kubona ubundi uburyo bwari bubyare igitego mbere y’uko igoce cya mbere kirangira, ku munota wa 40 w’umukino nyuma y’aho myugariro wa Musanze FC ari nawe Kapiteni wayo Muhire Annicet yahushaga umupira Djuma awuteye uca iruhande rw’izamu, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka mu gice cya mbere ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Adil yakoze impinduka aho rutahizamu Mugunga Yves yasimbuwe na Nshuti Innocent naho mu mwanya wa Nsanzimfura Keddy hinjiramo Ishimwe Annicet.
Kwinjiramo kwa Annicet kwahise gutanga umusaruro kuko ku mupira we wa mbere yari afashe yahise awuzamukana yerekeza mu izamu ryari ririnzwe na Ndoli Jean Claude, awutanga kwa Nshuti Innocent wahise awuboneza mu izamu atsinda igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 68 w’umukino.
Ku munota wa 84, rutahizamu wa Musanze FC Mutebi Rachid yaje kwishyura igitego ku mupira w’umuterakano wari utewe na myugariro w’iburyo Nyandwi Saddam.
Muri uyu mukino umutoza Adil Muhammed Eradi yari yaruhuye bamwe mu bakinnyi barimo Kapiteni Manzi Thierry, Tuyisenge Jacques, Djabel Imanishimwe, Niyonzima Olivier Sefu, Danny Usengimana, Mutsinzi Ange Jimmy, Bizimana Yannick, Imanishimwe Emmanuel, Rwabugiri Umar, Bukuru Christophe ndetse na Fitina Ombolenga.
N’ubwo abo bakinnyi batagaragaye kuri uyu mukino bicaye m,u myanya y’abafana, ikipe y’ingabo biteganyijwe ko bo bazakina umukino wo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020 aho APR FC izahura na Arta Solar 7 yo mu gihugu cya Djibouti ari bo bazawukina.