E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC inganyije na Mukura VS

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona n’ikipe ya Mukura VS amakipe yombi anganya1-1.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Huye mu karere ka Huye, watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, ikipe ya APR FC yatangiye yiharira umupira cyane ndetse inabona uburyo bwinshi butandukanye bwaje no kuyihira ibasha kubona igitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain Baca ku munota wa 23′ kiza kwishyurwa ku munota wa 65′

Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye aho Byiringiro Lague yasimbuwe na ishimwe Anicet, mu zindi mpinduka zabaye ni Nshimiyimana Yunussu wasimbuwe na Nsengiyumva Irshade mu gihe Mugunga Yves yinjiye mu kibuga asimbuye Kwitonda Alain Baca naho Manishimwe Djabel asimburwa na Nsanzimfura Keddy.

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 20 Werurwe ikina umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona na Rutsiro kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.