E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC inganyije na Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 27 Nzeri, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iguye miswi ubusa ku busa na Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti wateguraga Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi, watangiye APR FC ihanahana neza ari nako inanyuzamo igasatira ciye mu mpande ibifashijwemo na myugariro w’iburyo Omborenga Fitina wazamukanaga umupira ahanahana neza na Byiringiro Rague ukina imbere ye. Ishimwe Kevin nawe wazamukiraga ku ruhande rw’ibumoso ku mipira myiza yasunikirwaga na Niyonzima Olivier Seifu ndetse na Manishimwe Djabel byatumye botsa igitutu Kiyovu Sports.

Byiringiro Rague ntiyigeze aha agahenge ba myugariro ba Kiyovu Sports
Imanishimwe Emmanuel yarekuye ishoti ry’umuzinga rikurwamo na Nzeyurwanda Djihad umunyezamu wa Kiyovu Sports

Byatumye haboneka uburyo imbere y’izamu rya Kiyovu Sports ku munota wa 15 gusa, aho Ishimwe Kevin yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso maze afata icyemezo cyo kuwutera mu izamu ariko amahirwe amubana macye ntiwabonza mu rushundura rwa Kiyovu Sports rwari rurinzwe na Nzeyurwanda Djihad.

Uyu musore w’imyaka 23 gusa, ku munota wa 22 yaje kubona ubundi buryo imbere y’izamu aho we na Sugira Ermest bazamukanye umupira mu gihe yari ahisemo kuwutera mu izamu, uza gufata myugariro wa Kiyovu Munezero Sports Fiston maze ujya hanze y’izamu.

Ku munota wa 17 w’umukino, rutahizamu Sugira Ernest ndetse na myugariro Munezero Fiston, bombi baje kugonganira ku mupira wari uje mu kirere maze barakomereka biba ngombwa ko abaganga babapfuka aba ari nako baje gukomeza umukino. Igice cya mbere cyaje kurangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

Myugariro Omborenga Fitina agenzura umupira yari yohererejwe na Mutsinzi Ange
Niyonzima Olivier yereka umusifuzi wo hagati ko Imanishimwe Emmanuel bari bamuteye inkokora

Mu gice cya kabiri APR FC yatangiye isatira maze ku munota wa 63 ku mupira watewe na Manishimwe Djabel ugaca imbere y’izamu rya Kiyovu Sports ukurikirwa na Mushimiyimana Muhammed ndetse na Sugira Ernest ubaca mu rihumye urarenga.

Umutoza Mohammed Adil Erradi yaje gukora impinduka ashaka uko yakomeza gusatira yinjizamo Danny Usengimana, Nshuti Innocent, Mushimiyimana Muhammed ndetse na Nizeyimana Djuma, ariko umukino uza kurangira ari ubusa ku busa.

Manishimwe Djabel hagati y’abakkinnyi babiri ba Kiyovu Sports
Umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex abwira Rwabugiri Umar uko akwiye gufata umupira

Nyuma y’umukino umutoza Mohammed Adil akaba yabwiye abanyamakuru ko ikipe afite ari itsinda ry’abakinyi b’ikipe nshya nka 80% ndetse ko n’abakinnyi bavuye mu ikipe y’igihugu bakoranye imyitozo micye.

Yagize ati: ‘’ Twakinnnye umupira mwiza turahanahana,tunarema amahirwe yo gutsinda. Ikibura kugeza ubu ni ugutera mu izamu kandi nkeka ko bizaza mu minsi iri imbere.

‘’Iyi ni kipe igizwe n’abakinnyi bashya 80% ntabwo bari bamenyerana. Aba bakinnyi babanjemo benshi bavuye mu ikipe y’igihugu twakoranye imyitozo ibiri yonyine, murumva ntabwo ibintu byahita byikora ako kanya, bizasaba igihe ngo duhuze umukino ni ko n’i Burayi bigenda kandi ubuyobozi buranshyigikiye”.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Manzi Thierry (kapiteni), Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Butera Andrew,Manishimwe Djabel, Byiringiro Rague, Ishimwe Kevin ndetse na Sugira Ernest

Ku munota wa 17 w’umukino Sugira Ernest yagonganye na myugariro wa Kiyovu Sports Munezero Fiston maze bombi barakomereka
Ubwo Sugira yitabwagaho na muganga w’ikipe Capt. Jacques Twagirayezu
Yakinnye apfutse mu mutwe
Ntabwo byamubuzaga guteresha umutwe
Nshuti Innocent ni umwe mu basimbura bitabajwe ngo bashakire APR FC igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma
Umutoza mukuru Mohammed Adil abwira abkinnyi uko bagomba kwisuganya bagashaka igitego cy’intsinzi
Umutoza Mohammed Adil Erradi wa APR FC asuhuzanya na Mugunga Dieudonne uzwi nka Burucaga wa Kiyovu Sports mbere y’uko umukino utangira
Mohammed Adil ajya inama n’umwungiriza we Nabyl Bekraoui
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga
Uko bari bahagaze mu kibuga

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.