ikipe ya APR FC inganyije na Gorilla ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti bakinnye kuri iki Cyumweru bitegura isubukurwa rya shampiyona, aho ikipe ya APR FC izahura na Etincelles tariki 20 Ugushyingo kuri stade ya Rubavu.
Ni umukino waranzwe ko guhanahana mu kibuga hagati ku mpande zombi. Ikipe ya APR FC yihariye cyane umupira ari nako bagiye babona uburyo bwinshi bwari kubyara intsinzi ariko ntibabasha kububyaza umusaruro.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 5′ gitsinzwe na Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert atsinda icya kabiri ku munota wa 9′ mu gihe ibitego bya Gorilla byatsinzwe na Johnson ku munota wa 16′ na Nizeyinama J. Claude ku munota wa 56′
Nyuma y’uyu mukino umutoza w’ikipe y’ingabo z’igihugu Afil Mohamed akaba ahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe basazubukura imyotozo kuwa Kabiri yitegura isubukurwa rya shampiyona.