E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC inganyije na Etoile de l’Est

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona na Etoile de l’Est amakipe yombi anganya igitego 2-2.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Ngoma mu karere a Ngoma watangiye ku isaha ya saa cyenda, ikipe ya APR FC yihariye umupira cyane ndetse inabona uburyo bwinshi butandukanye bwari kuyiha ibitego ariko ntabya kundiye abasore ba Adil Mohamed bayoboye umukino kubona intsinzi.

Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yatangiye ikora impinduka Nsanzimfura Keddy asimburwa na Mugisha Bonheur, mu zindi mpinduka zabaye ni Bizimana Yannick winjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert.

Ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe na Mugunga Yves watsinze igitego cya mbere ku munota wa 19′ ndetse ‘igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yannick kumunota a 81’

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga ku Yyumweru ikina umukino w’ikirarane w’umunsi wa gatanu na Gasogi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.